Amasomo, ku munsi wa Asensiyo, Umwaka C

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 1,1-11

Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana. Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati “Ni na byo mwanyumvanye: ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.” Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati “Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli ?” Arabasubiza ati “Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.”

Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati “Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru ? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”

Zaburi ya 46 (47), 2-3, 6-7, 8-9

R/Imana izamutse, bayiha impundu, Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.

 

Miryango mwese nimukome yombi,

musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo,

kuko Uhoraho, Umusumbabyose ari Ruterabwoba,

akaba Umwami w’igihangange ku isi yose.

 

Imana izamutse bayiha impundu,

Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.

Nimucurangire Uhoraho, nimucurange !

Nimucurangire Umwami wacu, nimucurange !

 

Kuko Imana ari yo mwami w’isi yose;

nimucurange mwimazeyo mubyamamaze.

Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga,

Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane !

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 9, 24-28; 10, 19-23

Bavandimwe, Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’Imana. Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. Iyo biba bityo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri yahingutse rimwe rizima ibihe byuzurijwe,  kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, ni na ko Kristu yatuwe ho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.

Kuri ubwo buryo bavandimwe, dufite ubwizere buhagije bwo kuzataha mu ngoro ntagatifu, tubikesheje amaraso ya Kristu. Yaduhangiye inzira nshya kandi nyabuzima ihinguranya umubambiko, ari byo kuvuga umubiri we. Tukaba ubu dufite umuherezagitambo uhebuje uyobora inzu y’Imana. Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha, n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye. Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 24,46-53

Muri icyo gihe, Yezu wazutse abonekera abigishwa be maze arababwira ati « Byari ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose biri mu Byanditswe: ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya. Jyeweho ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye. Mwebwe rero nimube mugumye mu murwa, kugeza igihe muzasenderezwa imbaraga zivuye mu ijuru. » Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha. Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. Bamaze kumupfukamira, bagarukana ibyishimo i Yeruzalemu. Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana.

Publié le