Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi 42,1-4.6-7
Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera, ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira. Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka, kandi nta kabuza, azagaragaza ubutabera. We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye. Ni jye Uhoraho, wakwihamagariye, nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza, ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga, no kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa mu nzu y’imbohe, kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima.
Isomo rya 2: Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 10,34-38
Nuko Petero aterura agira ati “Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane. Ubwo butumwa bwayo yabwoherereje Abayisraheli, ari bwo Inkuru Nziza y’amahoro bazaniwe na Yezu Kristu, Umutegetsi w’abantu bose. Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we.”