Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi 9,1-6
Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe, boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago, kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’Abamadiyani. Inkweto zose z’intambara zarimburaga ubutaka, n’igishura cyose cyazirinzwe mu maraso, byarakongotse boshye inkwi baroshye mu muriro. Kuko umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu. Ubutegetsi bumuri ku bitugu, ahawe izina: «Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro.» Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo, ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe, azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera, ubu n’iteka ryose. Uhoraho Umugaba w’ingabo azabisohoza, kubera umwete we wuje urukundo.
Isomo rya 2: Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Tito 2,11-14
Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje, itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane, n’ubusabaniramana, mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu, witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.