Amasomo yo ku wa 25 Mata : Mutagatifu Mariko, Umwanditsi w’ivanjili

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Petero 5,5b-14

Bavandimwe, nimwumvire abakuru b’ikoraniro; mwese murangwe n’ukwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo «Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.» Nimwicishe bugufi rero mu nsi y’ukuboko kw’Imana kwuje ububasha; kugira ngo igihe nikigera, izabashyire ejuru. Mujye muyitura imiruho yanyu kuko ibitaho. Murabe maso, mumenye kwiramira, kuko umwanzi wanyu Sekibi ariho azerera nk’intare itontoma, ashaka uwo yaconshomera. Nimukomere mu kwemera, muyinanire, muzirikana ko n’abavandimwe banyu bari ahandi ku isi bafite na bo bene iyo mibabaro.

Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa. Niharirwe ububasha, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen!

Mbandikiye muri make, nifashishije Silivani mbonamo umuvandimwe w’indahemuka, kugira ngo mbashishikaze kandi mbemeze ko ari ingabire nyakuri y’Imana mwihambiriyeho. Imbaga y’abatowe iri i Babiloniirabaramutsa, kimwe na Mariko umwana wanjye. Nimuramukanye mu muhoberano wa kivandimwe. Abari muri Kristu mwese, nimugire amahoro!

Zaburi ya 88 (89),2-3, 6-7, 16-17

Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,

kuva mu gisekuruza kujya mu kindi;

umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe,

kuko wavuze uti «Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo,

ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.

Uhoraho, ijuru niryamamaze ibitangaza byawe,

n’ubudahemuka bwawe mu ikoraniro ry’intungane.

Mbese hejuru iyo, ni nde wagereranywa n’Uhoraho?

Hahirwa umuryango wamenyereye kugusingiza,

ukagendera mu cyezezi cy’uruhanga rwawe, Uhoraho;

umunsi bahimbazwa n’izina ryawe,

bagaterwa ishema n’ubutabera bwawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 16,15-20

Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa. Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.»

Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana. Naho bo baragenda, bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga.

Publié le