Amasomo ya Misa yo ku wa Gatandatu – Icya 26 gisanzwe, Umwaka A

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu 42, 1-3.5-6.12-17

Yobu asubiza Uhoraho agira ati
«Nzi ko ushobora byose,
kandi nta mugambi wawe uburizwamo.
Ni nde wagutambamira,
kandi atagira ubwenge?
 
Ni koko, napfuye kuvuga ntasobanukiwe,
mpubukira ibitangaza bindenze kandi ntazi.
Ubundi najyaga nkubwirwa mu nkuru,
none, nakwiboneye n’amaso yanjye;
ni yo mpamvu nicujije ibyo navuze, ndabyihannye ;
dore nicaye mu ivu no mu mukungugu.»
Nuko Uhoraho aha Yobu umugisha, urenze ndetse uwo yahoranye. Yatunze intama ibihumbi cumi na bine, ingamiya ibihumbi bitandatu, ibimasa by’inkone ibihumbi bibiri, n’indogobe z’amanyagazi igihumbi. Yabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu. Umukobwa umwe yamwise «Nyiranuma», uwa kabiri amwita «Bwiza», uwa gatatu amwita «Mukaburanga». Mu gihugu cyose, nta bakobwa beza nk’abo bari bahari. Yobu yabahaye iminani kimwe na basaza babo.
Nyuma y’aho, Yobu yabayeho indi myaka ijana na mirongo ine, abona abuzukuru, abuzukuruza, ageza no ku buvivi. Nuko Yobu apfa yisaziye neza, yarabonye ibintu n’ibindi.

Zaburi ya  118(119), 66.71, 75.91, 125.130

 

Unyigishe ibyiza by’ubushishozi n’ubumenyi,

kuko niringiye amatangazo yawe.

Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi,

kugira ngo nitoze ugushaka kwawe.

Uhoraho, nzi ko amateka waciye atunganye,

kandi nta bwo wibeshye uncisha bugufi.

Kugeza uyu munsi, byose biracyariho uko wabishatse,

kuko isi yose ikugaragiye.

Ndi umugaragu wawe, umpe ubwenge,

kugira ngo menye neza imigambi yawe.

Guhishura amagambo yawe ni urumuri,

abiyoroshya akabaha ubwenge.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka  10,17-24

Ba bigishwa uko bari mirongo irindwi na babiri, bagaruka bishimye cyane, bavuga bati «Mwigisha, na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe.» Arababwira ati «Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo. Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahuganya. Nyamara, ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru.»
Ako kanya, Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.»
Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati «Hahirwa amaso abona ibyo muruzi! Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.»
Publié le