Amasomo, ku wa gatandatu: Ibyakozwe n’Intumwa 9,31-42

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n Intumwa 9′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 9,31-42

Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu. Ubwo rero Petero wazengurukaga igihugu cyose, aza kugera no ku batagatifujwe bari batuye i Lida. Ahasanga umuntu witwa Eneya, wari umaze imyaka umunani atabyuka, kubera ubumuga. Petero aramubwira ati «Eneya, Yezu Kristu aragukijije. Haguruka wisasire uburiri bwawe!» Uwo mwanya arahaguruka. Nuko abaturage bose b’i Lida n’abo mu kibaya cya Saroni babibonye, bayoboka Nyagasani. Ubwo i Yope hakaba umwigishwakazi witwa Tabita, mu kigereki rikaba Doruka. Yakoraga ibikorwa byiza byinshi, kandi agatanga n’imfashanyo y’abakene. Muri iyo minsi aza gufatwa n’indwara, maze arapfa. Bamaze kuhagira umurambo we, bawurambika mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru. Kuko rero Lida yari bugufi bw’i Yope, abigishwa bakaba barumvise ko Petero ariho ari, bamutumaho abantu babiri kumubwira bati «Ntutindiganye kuza iwacu.» Petero ahaguruka uwo mwanya, ajyana na bo. Akihagera, bamujyana muri cya cyumba cyo mu nzu yo hejuru, abapfakazi bose bari bamukikije barira, bereka Petero amakanzu n’ibishura Doruka yadodaga akiri kumwe na bo. Nuko Petero aheza abantu bose, arapfukama arasenga; hanyuma ahindukirira umurambo aravuga ati «Tabita, haguruka!» Nuko ngo abumbure amaso abona Petero, areguka maze aricara. Petero amuhereza ikiganza aramuhagurutsa; ni ko guhamagara abatagatifujwe n’abapfakazi, aramubereka ari mutaraga. Iyo nkuru imenyekana i Yope hose, bituma abantu benshi bemera Nyagasani. [/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 115 (116)’]

Zaburi ya 115 (116), 12-13, 14-15, 16ac-17

R/Ndashimira Uhoraho, kubera ibyiza byose yangiriye !

Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,

rwose nzabimwitura nte ?

Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

 

Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.

Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be !

 

None rero Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,

maze umbohora ku ngoyi !

Nzagutura igitambo cy’ishimwe,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le