Amasomo, ku wa gatandatu, VI, Pasika – Ibyakozwe n’Intumwa 18,23-28

Amasomo ya Misa, ku wa gatadatu – Icyumweru cya 6 cya Pasika

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n Intumwa 18′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 18,23-28

Pawulo yamaze igihe kirekire i Antiyokiya, ahavuye arakomeza azenguruka akarere k’Ubugalati na Furujiya, ashishikaza abigishwa bose. Nuko Umuyahudi witwaga Apolo, kavukire ka Alegisandiriya, agera i Efezi. Akaba umuntu w’umuhanga mu Byanditswe. Yari yarigishijwe inzira ya Nyagasani, akagira n’umwete mu kuvuga ibyerekeye Yezu, kandi akabyigisha uko biri n’ubo yari azi gusa batisimu ya Yohani. Ubwo atangira kuvugira mu isengero ashize amanga, Purisila na Akwila ngo bamwumve bamujyana iwabo, bamusobanurira kurushaho inzira y’Imana. Hanyuma Apolo ashatse kujya muri Akaya, abavandimwe bamutera inkunga kandi bandikira abigishwa b’aho ngo bamwakire neza. Agezeyo agirira akamaro abemeye babikesha ubuntu bw’Imana, kuko yatsindaga impaka Abayahudi ku mugaragaro, abereka mu Byanditswe ko Yezu ari we Kristu.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 46 (47)’]

Zaburi ya 46 (47),2-3, 8-9,10

R/Imana ni yo mwami w’isi yose.

 

Miryango mwese nimukome yombi,

musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo,

kuko Uhoraho, Umusumbabyose, ari Ruterabwoba,

akaba Umwami w’igihangange ku isi yose.

 

Imana ni yo mwami w’isi yose,

nimucurange mwimazeyo, mubyamamaze.

Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga,

Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane.

 

Abatware b’ibihugu bakoranye,

bashyira hamwe n’umuryango w’Imana ya Abrahamu,

kuko Imana ari yo Nyir’ingabo zose zibaho ku isi,

ikaba yatumbagiye hejuru ya byose.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le