Amasomo, ku wa gatandatu, VII, gisanzwe: Mwene Siraki 17,1-15

Amasomo ya Misa yo ku wa gatandatu – Icyumweru cya 7 gisanzwe

[wptab name=’Isomo: Mwene Siraki 17′]

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 17,1-15

Uhoraho yabumbye muntu mu gitaka,

kandi ni cyo azamusubizamo.

Yageneye abantu iminsi n’igihe byo kubaho,

kandi abaha ububasha ku biri ku isi byose.

Yabahaye imbaraga nk’ize,

abarema mu ishusho rye.

Ibinyamubiri byose yabitegetse kubatinya,

kugira ngo bagenge inyoni n’ibisimba byo mu ishyamba.

Yabahaye ururimi, amaso n’amatwi,

ndetse n’umutima wo gutekereza.

Yabasenderejemo ubumenyi n’ubwenge,

abasobanurira ikibi n’icyiza.

Yashyize urumuri rwe mu mitima yabo,

kugira ngo abereke agaciro k’ibiremwa bye,

bityo bahimbaze izina rye ritagatifu,

kandi bamamaze ibikorwa bye by’agatangaza.

Yabahaye kandi ubumenyi,

abagabira n’itegeko ribeshaho.

Yagiranye na bo isezerano rihoraho,

abahishurira amabwiriza ye.

Amaso yabo yabonye ububengerane bw’ikuzo rye,

amatwi yabo yumva ijwi rye ritagereranywa.

Yarababwiye ati «Mujye mwirinda ubuhemu ubwo ari bwo bwose»,

kandi buri muntu amuha amategeko yerekeye mugenzi we.

Inzira zabo zihora imbere ye,

ntizigera zihisha amaso ye.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi y 102′]

Zaburi y 102 (103), 13-14, 15-16,17-18a

Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,

ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;

koko azi neza icyo twabumbwemo,

akibuka ko turi umukungugu.

 

Iminsi y’umuntu ni nk’ibyatsi,

akabumbuka nk’ururabo rwo mu murima;

umuyaga wamuhuhaho akazimira,

akazimira adasize akarari.

 

Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya,

kuva iteka kuzageza iteka ryose,

n’ubutabera bwe bugahora ku bana

no ku buzukuru b’abakomeza Isererano rye,

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le