Amasomo, ku wa gatandatu, VIII, gisanzwe, giharwe: Mwene Siraki 51,12-20

Amasomo ya Misa yo ku wa gatandatu – Icyumweru cya 8 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Mwene Siraki 51′]

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 51,12-20

Ni yo mpamvu nzagushimira nkagusingiza,

nkarata izina ry’Uhoraho!

Nkiri muto, mbere y’uko ngenda ibihugu,

nashakishije ubuhanga mu isengesho ryanjye,

mbusaba ndi imbere y’urusengero,

kandi nzakomeza mbusabe igihe cyose nzaba nkiriho.

Umutima wanjye wishimiye ururabo rwabwo,

rumeze nk’iseri ry’imbuto z’umuzabibu;

intambwe yanjye yanyuze inzira iboneye,

kuva mu buto bwanjye narabukurikiye.

Nabaye ngitega amatwi, mpita mbuhabwa,

nuko mbiboneramo ubumenyi bwinshi.

Nungutse byinshi ari bwo mbikesha,

Uwampaye ubuhanga, nanjye nzamuha ikuzo.

None rero niyemeje kubukurikiza,

naharaniye icyiza, bityo sinzakorwa n’ikimwaro.

Narwaniye gutunga ubuhanga,

nakurikije amategeko ku buryo bunonosoye,

nerekeje ibiganza byanjye ku ijuru,

maze nicuza ibyo ntarabumenyaho.

Nabwerekejeho umutima wanjye,

maze kwisukura mbugeraho;

kuva mu ntangiriro niyemeje kubukurikiza,

ni yo mpamvu ntazatereranwa.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 18 (19)’]

Zaburi ya 18 (19), 8, 9, 10, 11

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima;

amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

 

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu!

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le