Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 4 cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 13,44-52

Ku isabato yakurikiyeho, hafi umugi wose urakorana kugira ngo bumve ijambo ry’Imana. Abayahudi rero, ngo babone icyo kivunge cy’abantu, bagira ishyari, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga, babisebya. Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga. Ni na ko Nyagasani yadutegetse agira ati

‘Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga,

kugira ngo uzajyane ijambo ry’umukiro

kugeza aho isi igarukira.’»

Abanyamahanga babyumvise barishima, basingiza ijambo rya Nyagasani, n’abari baragenewe ubugingo bose baremera. Nuko ijambo rya Nyagasani ryogera muri icyo gihugu cyose, ariko Abayahudi boshya abagore b’abapfasoni bubahaga Imana, kimwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, babateza Pawulo na Barinaba ngo babatoteze, kugeza ubwo babamenesha mu gihugu cyabo. Na bo ngo bamare kwihungura umukungugu wo mu birenge byabo, barawubasigira maze bajya mu mugi witwa Ikoniyo. Abigishwa b’aho basigaye buzuye ibyishimo na Roho Mutagatifu.

Zaburi ya 97 (98), 1, 2-3ab, 3cd-4

R/Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,

byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

lmipaka yose y’isi,

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze lmpundu kandi muririmbe.

Publié le