Amasomo ya Misa yo ku wa gatatu [icyumweru cya 23 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyakolosi 3′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi 3,1-11

Bavandimwe, ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye. Nimucike rero ku bibarimo byose bibatera gutwarwa n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma musenga ibintu nk’ibigirwamana! Ngibyo ibirakaza Imana. Nguko uko namwe mwagenzaga kera, mugikora ibyo. Noneho ubu, namwe ibyo byose nimubizinukwe: uburakari, umwaga, ubugome, ibitutsi, n’ibigambo bibi bibava mu kanwa. Nimuherukire aho kubeshyana, kuko mwasezereye muntu w’igisazira hamwe n’imigenzereze ye, mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura amwishushanya, agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri. Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 144(145)’]

Zaburi ya 144(145),2-3, 10-11, 12-13ab

Buri munsi nzagusingiza,

nogeze izina ryawe iteka ryose.

Uhoraho ni igihangange,

akaba rwose akwiriye gusingizwa;

ubwamamare bwe ntibugereranywa.

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize!

Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe,

bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,

n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.

 Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,

ubutegetsi bwawe buzaramba,

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le