Amasomo, ku wa gatatu – Ibyakozwe n’Intumwa 12, 24-25 ; 13, 1-5

Amasomo yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 4 cya Pasika

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n Intumwa’]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 12,24-25;13,1-5

Nyamara ijambo ry’Imana rirushaho gukura no kwamamara. Naho Barinaba na Sawuli barangije umurimo wabo i Yeruzalemu, bagarukana na Yohani bitaga Mariko. Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli. Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.» Nuko bamaze gusiba kurya no kwambaza, babaramburiraho ibiganza, barabohereza. Ubwo Barinaba na Sawuli batumwe na Roho Mutagatifu, bamanukira i Selewukiya, aho bafatiye ubwato berekeza mu kirwa cya Shipure. Bageze i Salamina, bamamaza ijambo ry’Imana mu masengero y’Abayahudi. Ubwo bari kumwe na Yohani, umufasha wabo.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 66 (67)’]

Zaburi ya 66 (67),2-3, 5, 7-8

R/ Mana yacu, imiryango yose nigusingize !

 

Imana nitubabarire maze iduhe umugisha,

itwereke uruhanga rwayo rubengerana,

kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,

n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.

 

Amoko yose niyishime, aririmbe,

kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,

ukagenga amahanga yose y’ isi.

 

Mana yacu, imiryango yose nigusingize,

imiryango yose nigusingirize icyarimwe !

Imana niduhe umugisha,

Kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le