Amasomo, ku wa gatatu, VI, Pasika: Ibyakozwe n’Intumwa 17,15.22-34; 18,1

Amasomo yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 6 cya Pasika

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n Intumwa 17′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 17,15.22-34; 18,1

Abari baherekeje Pawulo barakomeza bamugeza Atene, hanyuma bahindukirana ubutumwa bugenewe Silasi na Timote, bubategeka ko bazamugeraho bidatinze. (Pawulo wari watumiwe gusobanura iby’inyigisho ze), ahagarara rwagati mu rukiko, araterura ati «Yemwe bantu ba Atene, ndabona ko mushishikarira iyobokamana ku buryo bukataje! Koko rero, ubwo nagendagendaga mu mihanda y’umugi wanyu, nagiye mbona amashusho y’Imana zanyu, ndetse ndabukwa n’urutambiro rwanditsweho ngo ‘Urw’imana itaramenyekana,’ None rero, iyo Mana musenga mutayizi, ni yo nje kubamenyesha. Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, yo Mugenga w’ijuru n’isi, ntitura mu ngoro zubatswe n’ibiganza by’abantu, ntikorerwa n’ibiganza by’abantu nk’aho hari icyo ikennye, ahubwo ni yo iha bose ubugingo, ikabaha umwuka n’ibindi bakeneye byose. Yaremye amoko yose y’abantu ikurije ku muntu umwe, iyatuza ku bwisanzure bwose bw’isi ; yayashyiriyeho ibihe uko bisimburana, ibakebera imbibi z’aho bagomba gutura. Ibyo Imana yabigiriye kugira ngo wenda nibayishakashaka babashe kuyishyikira, kuko mu by’ukuri itari kure ya buri muntu muri twe. Ni yo dukesha ubugingo, ubwinyagambure n’ukubaho uko ari ko kose, nk’uko bamwe mu basizi banyu bigeze kubivuga bati ‘Koko turi inkomoko yayo.’ Ubwo rero dukomoka ku Mana, ntitugomba gutekereza ko kamere y’Imana imeze nka bya bishushanyo bibajwe muri zahabu, muri feza cyangwa se mu ibuye, bikomoka ku bukorikori n’ubugenge bya muntu. lmana rero yirengagije ibyo bihe by’ubujiji, none irahamagara abantu bose iyo bava bakagera ngo bisubireho, kuko yashyizeho umunsi igomba gucira isi urubanza rutabera ikoresheje umuntu yabigeneye, nk’uko yahaye bose icyemezo, umunsi imuzura mu bapfuye.» Pawulo ngo avuge iby’izuka ry’abapfuye, bamwe muri bo bamuha urw’amenyo, abandi baramubwira bati «Kuri iyo ngingo tuzakumva ikindi gihe!» Nuko Pawulo abavamo atyo. Nyamara bamwe bifatanya na we baremera. Muri bo hakaba Diyoniziyo, umujyanama mu Rukiko, n’umugore we witwa Damari, n’abandi. Nyuma y’ibyo, Pawulo ava Atene ajya i Korinti.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi y 148′]

Zaburi y 148,1-2, 11-12, 13.14b

R/Nyagasani, ijuru n’isi byuzuye ikuzo ryawe.

 

Nimusingirize Uhoraho mu ijuru,

mumusingize mwebwe abatuye hejuru y’ibicu !

Nimumusingize, bamalayika be mwese,

namwe ngabo ze mwese, nimumusingize !

 

Nimumusingize bami b’isi, hamwe n’amahanga yose,

bikomangoma byo ku isi namwe bacamanza,

basore namwe bakobwa b’inkumi,

basaza namwe kandi rubyiruko !

 

Bose nibasingize izina ry’Uhoraho,

ko ari ryo rihatse ayandi yose,

n’ikuzo rye rigasumba ijuru n’isi :

bituma abayoboke be bamurata.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le