Amasomo, ku wa gatatu, VII, gisanzwe, C: Mwene Siraki 4,11-19

Amasomo ya Liturujiya yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 7 gisanzwe

[wptab name=’Isomo: Mwene Siraki 4′]

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 4,11-19

Ubuhanga buhesha ikuzo abana babwo,

kandi burinda ababushakashaka.

Ubukunda, aba akunda ubuzima,

kandi ababwitabira bugicya, bazasagwa n’ibyishimo.

Ubwizirikaho, azahabwa ikuzo ho umurage,

kandi aho yinjiye hose, Uhoraho amuha umugisha.

Ababwitabira basingiza Nyir’ubutagatifu,

kandi ababwitangiye, Uhoraho arabakunda.

Uwumva ubuhanga azacira amahanga urubanza,

kandi ubwitaho azabaho mu mutekano.

Ubwizera azabuhabwaho umurage,

n’abamukomokaho bazabugabirwa.

Icyakora burabanza bukamunyuza mu mayira aziguye,

bukamutera ubwoba agahinda umushyitsi,

bukamurushya bumutegeka kubwihatira,

kugeza ubwo busanga bushobora kumwizera,

bumaze kumugerageza n’amategeko yabwo.

Hanyuma bukamugarukira, bukamushimisha,

maze bukamuhishurira amabanga yabwo.

Iyo arorongotanye buramutererana,

agakurizaho kurimbuka.

 

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi y 118 (119)’]

Zaburi y 118, 165.168.171-172.1

Abakunda amategeko yawe bagira amahoro yuzuye,

kuri bo nta kibakoma imbere.

Nkurikiza amatangazo n’ibyemezo byawe,

kandi ibyo nkora byose uba ubibona.

Umunwa wanjye wamamaza ibisingizo byawe,

kuko umenyesha ugushaka kwawe.

Ururimi rwanjye niruhimbaze amasezerano yawe,

kuko amatangazo yawe yose atunganye.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le