Amasomo, ku wa gatatu, VIII, gisanzwe: Mwene Siraki 36,1.4-5a.10-17

Amasomo ya Liturujiya – Ku wa gatatu – Icyumweru cya 8 gisanzwe

[wptab name=’Isomo: Mwene Siraki 36′]

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 36,1.4-5a.10-17

Tubabarire witegereze, Mutegetsi, Mana ya byose,

maze amahanga yose uyasakazemo igitinyiro cyawe. 

Kugira ngo bamenye, nk’uko natwe twamenye,

ko nta Mana yindi ibaho itari wowe, Uhoraho.

Erekana ibimenyetso bishya, ukore ibindi bitangaza,

Korakoranya imiryango yose ya Yakobo,

uyisubize umurage wabo nk’uko byari bimeze mbere.

Uhoraho, babarira umuryango witiriwe izina ryawe,

ari wo Israheli wigiriye nk’uburiza bwawe.

Girira impuhwe Yeruzalemu, umurwa wawe mutagatifu,

yo wahisemo ngo uyigire uburuhukiro bwawe.

Kwiza muri Siyoni ibigwi by’ibikorwa byawe byahebuje,

n’umuryango wawe uwusesekazeho ikuzo ryawe.

Rwanirira abo wagize aba mbere mu biremwa byawe,

wuzuze ibyahanuwe mu izina ryawe.

Uzahembe abakwizeye,

n’abahanuzi bawe babe abanyakuri.

Uhoraho, umva isengesho ry’abagutakambira,

ukurikije umugisha Aroni yahaye umuryango wawe,

bityo abatuye isi bose bamenye ko uri Uhoraho,

ukaba n’Imana ubuziraherezo!

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 78 (79)’]

Zaburi ya 78 (79),8,9,11,13

Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu,

udusanganize bwangu impuhwe zawe,

kuko tugeze ahaga!

Dutabare, Mana y’agakiza kacu,

ugiriye ikuzo ry’izina ryawe;

turokore, maze utubabarire ibyaha byacu,

ugiriye izina ryawe.

Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye;

wowe ufite ubushobozi

umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa.

Naho twebwe, umuryango wawe, ubushyo wiragiriye,

tuzakuririmbire ibisingizo iteka,

mu mbyaro zose twamamaze ikuzo ryawe.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le