Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 49, 2.8-10
Yakobo ahamagara abahungu be maze arababwira ati «Ngiye kubahishurira ibizababaho mu bihe bizaza. Nimwegerane mwumve, bana ba Yakobo, mwumve so lsraheli. Yuda, woweho abo muva inda imwe bazagusingiza. Ukuboko kwawe gutsikamiye ijosi ry’abanzi bawe, na bene so bazagupfukamira. Yuda, uri nk’icyana cy’intare, mwana wanjye, uzamutse uvuye ku rugamba! Yaciye bugufi abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura? Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda, n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye, kugeza igihe Uwo igenewe azazira, Uwo amahanga azayoboka.».
Zaburi ya 71 (72), 1-2,3-4,7-8,17
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe ;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.
Imisozi nikwize rubanda amahoro,
n’imirenge ibazanire ubutabera.
Azarenganura rubanda rugufi,
Arokore abatindahare,
Kandi aribate uwabakandamizaga.
Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,
n’amahoro asesure mu mezi atabarika.
Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.
Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba!
lmiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,
amahanga yose amwite umunyahirwe!