Amasomo, Ku wa kabiri, VII, gisanzwe, C, giharwe: Mwene Siraki 2,1-11

Amasomo yo ku wa kabiri – Icyumweru cya 7 gisanzwe

[wptab name=’Isomo: Mwene Siraki 2′]

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 2,1-11

Mwana, niba wiyemeje gukorera Uhoraho,

tegura umutima wawe kuzihanganira ibigeragezo.
Umutima wawe uzabe umunyamurava,
kandi ugire ibitekerezo bihamye;
ntugakangarane mu gihe cy’amakuba.
Uzamukomereho, woye kumutatira,
bityo uzakuzwa ku munsi wawe wa nyuma.
Ibikubayeho byose, ujye ubyemera,
kandi ujye wihanganira amagorwa aguca intege;
kuko zahabu isukurirwa mu muriro,
n’intore zikagaragarira mu makuba.
Uziringire Uhoraho, azagutabara,
uzajye unyura inzira iboneye kandi umwizere.
Mwebwe abatinya Uhoraho, nimutegereze imbabazi ze,
kandi ntimudohoke, hato mutazarimbuka.
Mwebwe abatinya Uhoraho, nimumwiringire,
ibihembo byanyu ntibizigera bibura.
Mwebwe abatinya Uhoraho, nimwizere ibyiza bibagenewe,
birimo ibyishimo bihoraho n’imbabazi.
Nimusubize amaso mu bisekuru bya kera, murebe:
ni nde wiringiye Uhoraho, maze agakorwa n’ikimwaro?
cyangwa ni nde watinye Uhoraho maze akamutererana?
ni nde wamwiyambaje, akamusuzugura?
Koko rero, Uhoraho ni Nyir’imbabazi n’impuhwe,
akiza ibyaha kandi agatabara mu gihe cy’amakuba.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 36 (37)’]

Zaburi ya 36 (37),3-4, 18-19, 27-28ab, 39-40ac

Iringire Uhoraho, kandi ugenze neza,

kugira ngo ugume mu gihugu, kandi uhagirire amahoro.

Nezezwa n’Uhoraho,

na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.

Uhoraho ateganya iminsi y’ab’indakemwa,

n’umugabane wabo uzahoraho ubuziraherezo.

Ntibazakorwa n’ikimwaro igihe cy’amage,

n’igihe cy’inzara bazarya bahage.

Irinde ikibi, maze ukore icyiza,

ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo;

kuko Uhoraho akunda ibitunganye,

kandi ntatererane abayoboke be.

Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,

ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.

Uhoraho arabafasha, akabarokora,

akabakiza abagiranabi, maze akabarengera,

kuko ari we bahungiyeho.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le