Amasomo, ku wa kabiri, VIII, gisanzwe: Mwene Siraki 35,1-12

Amasomo ya Misa yo ku wa kabiri – Icyumweru cya 8 gisanzwe

[wptab name=’Isomo: Mwene Siraki 35′]

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 35,1-12

Uwubahirije itegeko aba atanze amaturo menshi,

ukurikije amabwiriza aba atuye igitambo cy’ubuhoro,

uwagiriye undi neza aba atanze ituro ry’ifu y’inono,

kandi ufashije abakene, aba atuye igitambo cyo gushimira.

Igishimisha Uhoraho ni ukwamagana icyaha,

kandi kwanga akarengane, ni nk’igitambo cyo kwicuza.

Ntuzahinguke imbere y’Uhoraho imbokoboko,

ahubwo ayo maturo yose jya uyatanga kubera itegeko.

Ibinure by’itungo ry’intungane bibobeza urutambiro,

n’impumuro yaryo ikagera ku Umusumbabyose.

Igitambo cy’intungane kirakirwa,

kandi kigahora ari urwibutso rutazibagirana.

Ujye ukuza Uhoraho n’umutima ukeye,

kandi ntugatsimbarare ku muganura w’ibyo wejeje.

Ibyo utanga byose bijye birangwa n’umucyo,

kandi uturane ibyishimo kimwe cya cumi cy’ibyo utunze.

Jya uha Uhoraho ukurikije uko na we yaguhaye,

ubikorane umutima ukeye, uko wifite,

kuko Uhoraho azakwitura,

akabikwishyura ukubye karindwi.

 

Ntukagire ibyo utanga ugamije gushukana, ntiyabyakira,

kandi ntukishingikirize igitambo cy’uburiganya.

Koko rero, Uhoraho ni umucamanza,

nta bwo areba umuntu,

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 49 (50)’]

Zaburi ya 49 (50),4.7ac, 8-12, 14.23ab

tumije ijuru, kimwe n’isi iri hasi,

ngo bihugukire urubanza ifitanye n’umuryango wayo.

Na yo iti «Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga;

jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe!

Ibitambo untura, si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

9Sinkeneye gufata ikimasa mu rugo rwawe,

cyangwa se amasekurume mu rubumbiro rwawe.

 

Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye,

kimwe n’amatungo atabarika yose arisha ku gasozi;

nzi inyoni zose zo mu kirere,

n’ibisimba byose ni ibyanjye.

 

Ndamutse ngize inzara, sinaza kubikuganyira,

kuko isi n’ibiyirimo byose ari ibyanjye.

Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira,

kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose;

Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo,

kandi aba aciye inzira nzamwerekeramo umukiro w’Imana.»

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le