Amasomo, ku wa kane, VIII, gisanzwe: Mwene Siraki 42,15-25

Amasomo yo ku wa kane – Icyumweru cya 8 gisanzwe

[wptab name=’Isomo: Mwene Siraki 42′]

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 42,15-25

Reka mbibutse ibikorwa by’Uhoraho,

ibyo nabonye mbibatekerereze.

Ijambo ry’Uhoraho ni ryo ibiriho byose bikesha kubaho.

Izuba riramurika rikareba ibintu byose,

n’ibikorwa by’Uhoraho byuzuye ikuzo rye.

Ndetse n’intungane nta bwo zahawe

kwamamaza ibitangaza bye byose,

bya bindi Uhoraho Umushoborabyose yagennye,

kugira ngo isi n’ijuru biganze mu ikuzo rye.

Acengera inyenga n’imitima,

akamenya imigambi yayo yihishe,

kuko Umusumbabyose afite ubumenyi bwose,

ahanze amaso ibimenyetso bigenga ibihe.

Ni we utangaza ibyahise n’ibizaza,

akanahishura ibyahishwe.

Nta gitekerezo cy’umuntu kimucaho,

nta n’ijambo na rimwe rimwihisha.

Ibiriho byose yabitunganyishije ubuhanga butangaje,

kuko nta ntangiriro agira, habe n’iherezo;

nta cyo yigeze yiyongeraho, nta n’icyo yagabanutseho,

nta mujyanama yigeze akenera.

Mbega ukuntu ibikorwa bye byose biteye ubwuzu!

Agace kabyo umuntu areba, kangana n’igishashi cy’umuriro.

Ibyo byose biriho kandi bizahoraho iteka ryose,

bifite icyo byagenewe kandi bikumvira Uwabiremye.

Ibintu byose bigenda ari bibiri bibiri,

kimwe giteganye n’ikindi;

nta cyo yaremye kituzuye,

kandi kimwe gishyigikiye ikindi!

Ese ni nde uzahaga kureba ikuzo rye?

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 32 (33)’]

Zaburi ya 32 (33),2-3, 4-5, 6-7, 8-9

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

Nimumuririmbire indirimbo nshya,

mumucurangire binoze muranguruye amajwi!

 

Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho,

umwuka we uhanga ingabo zaryo zose.

Amazi y’ibiyaga ayagomerera hamwe,

inyanja azikoranyiriza mu bigega.

 

Isi yose nitinye Uhoraho,

abayituye bose bamugirire ubwoba.

Kuko ibyo avuze byose biraba,

yategeka, byose bikabaho

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le