Amasomo, kuli Pentekositi: Ibyakozwe n’Intumwa 2,1-11 – Abanyaroma 8, 8-17

Amasomo yo ku munsi mukuru wa Pentekositi

[wptab name=’Isomo rya 1: Intumwa 2′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2,1-11

Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.Aho rero i Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu mahanga yose ari mu nsi y’ijuru. Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite. Barashoberwa batangara bavuga bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya ? Bishoboka bite se ko buri muntu muri twe abumva bavuga mu rurimi rwe kavukire ?Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya, muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma,Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.”

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 103 (104)’]

Zaburi ya 103 (104), 1ab.24ac, 29b-30, 31.34

R/Nyagasani, wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

Uhoraho Mana yanjye, uri igihangange rwose !

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi !

isi yuzuye ibiremwa byawe !

 

Ubivanamo umwuka bigahwera,

bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Ikuzo ry’Uhoraho riragahoraho ubuziraherezo !

Uhoraho arakishimira ibikorwa bye !

Icyampa ngo umuvugo wanjye umunyure,

maze Uhoraho ambere isoko y’ibyishimo !

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Roma 8′]

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma 8,8-17

Bavandimwe, abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana. Mwebwe ariko ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane. Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa, ku bwa Roho we utuye muri mwe. None rero bavandimwe, turimo umwenda, ariko si uw’umubiri byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri muzapfa ;  ariko niba ku bwa roho mucitse ku bikorwa by’umubiri muzabaho.Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti  “Abba ! Data !Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana. Kandi ubwo turi abana turi n’abagenerwamurage ; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu, niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.[/wptab]

[wptab name=’Igisingizo cy Iyobera ‘]

Igisingizo cy’Iyobera rya Roho Mutagatifu

Ngwino Roho Mutagatifu, uze mu mitima yacu,

maze uduhe umucyo wawe wo mu ijuru.

 

Ngwino mubyeyi w’abakene,

ngwino wowe soko y’ingabire,

ngwino rumuri rw’imitima yacu.

 

Uri umuhoza usumba bose,

uri umushyitsi muhire wa roho zacu,

uri ihumure rigarura ubuyanja.

 

Ni wowe buruhukiro bw’abanyamiruho,

ni wowe ucubya ubushyuhirane,

ni wowe uhanagura amarira y’abarira.

 

Yewe ga rumuri ruhire !

Ngwino urwuzuze mu mitima

y’abayoboke bawe bose !

 

Utaduhagarikiye, umuntu nta cyo yashobora,

nta n’icyo yagira kiri cyiza !

 

Sukura ibyanduye,

sukira utuzi ibyumiranye,

womore inkomere.

 

Oroshya imitima ikomeye,

ususurutse imitima ikonje,

ugarure imitima yayobye.

 

Abakwemera kandi bakakwizera,

bose bahe ingabire zawe ntagatifu uko ari ndwi.

 

Urabahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze,

uzabahe amaherezo mahire y’agakiza,

ubahe n’ibyishimo bidashira. Amen.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le