Amasomo yo ku munsi wa Mutagatifu Luka

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Timote 4,9-17

Nkoramutima yanjye, banguka uze kundeba bidatinze, kuko Demasi yantaye, abitewe no gukunda iyi si: yigiriye i Tesaloniki; Kirisensi na we yagiye mu Bugalati, Tito ajya muri Dalimatiya, Luka ni we wenyine tukiri kumwe. Shaka Mariko, muzazane, kuko amfitiye akamaro cyane mu byo kumfasha; Tushiko namwohereje Efezi. Nuza, uzanzanire umwitero wanjye nasize i Torowadi kwa Karupo; uzanzanire n’ibitabo byanjye, cyane cyane iby’impu. Alegisanderi w’umucuzi yangiriye nabi cyane; Nyagasani azamwitura ibihwanye n’ibikorwa bye. Nawe umwirinde, kuko arwanya bikomeye ibyo twigisha. Ubwo najyaga mu rukiko bwa mbere kugira ngo niregure, nta n’umwe wanshyigikiye; bose barantereranye. Ntibazabihorwe! Naho Nyagasani we yambaye hafi, maze antera imbaraga kugira ngo mbashe kumuhamamariza ubutumwa nshize amanga, kandi ngo abanyamahanga bose babwumve.

Zaburi ya 144 (145),10-11, 12-13ab, 17-18

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize!

Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe,

bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,

n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.

Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,

ubutegetsi bwawe buzaramba.

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.

Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,

hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,1-9

Nyuma y’ibyo Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kkunyura. Arababwira ati « Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana, kaba n’agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya. Urugo rwose mwinjiyemo mubanze muvuge muti ‘Amahoro kuri iyi nzu!’ Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho; nahabura azabagarukira. Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye ibyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi. Umugi wose muzinjiramo bakabakira, muzarye ibyo babahereje. Mukize abarwayi muhasanze, kandi mubabwire muti ‘Ingoma y’Imana ibari hafi!’

Publié le