Amasomo matagatifu: Abanyakolosi 3,14-24

Amasomo yo ku ya 1 Gicurasi – Yozefu Mutagatifu, Umukozi.

[wptab name=’Isomo: Abanyakolosi 3′]

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi 3,14-24

Ariko ikiruta ibyo byose, nimugire urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane. Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira. Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data. 

Bagore, mujye mworohera abagabo banyu nk’uko bikwiye, mubigirira Nyagasani. Bagabo, namwe nimukunde abagore banyu, mwoye kubabera abanyamwaga. Bana, nimwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo binyura Nyagasani. Babyeyi, namwe ntimugatonganye abana banyu ubutitsa, mutazabakura umutima. Bagaragu, nimwumvire muri byose ba shobuja bo kuri iyi si, mudakorera ijisho, nk’aho ari abantu mushaka gushimisha, ahubwo mubigirane umutima utaryarya, mwubaha Nyagasani. Icyo mukoze cyose, mujye mugikora mwimazeyo nk’abakorera Nyagasani, atari ugukorera abantu, muzirikana ko muzahembwa na Nyagasani umurage yageneye abe. Nyagasani Kristu ni We mukorera.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi y 121 (122)’]

Zaburi y 121 (122),1-2, 3-4b, 4c-5

R/Tuzajya mu Ngoro y’Imana twishimye!

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,
bati « Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho !»
None urugendo rwacu rutugejeje
ku marembo yawe, Yeruzalemu !

Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,
umugi ucinyiye cyane.
Aho ni ho imiryango ya Israheli,
Imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.

Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe ;
ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,
intebe yicaraho igihe aca imanza.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le