Amasomo yo ku munsi wa Matiyasi, Intumwa

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 1,15-17.20a.20c-26

Muri iyo minsi, Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe bari bateraniye aho, bageze nko ku ijana na makumyabiri. Nuko arababwira ati «Bavandimwe, ibyo Roho Mutagatifu yavugishije Dawudi mu Byanditswe ku byerekeye Yuda wayoboye abafashe Yezu, byagombaga kubaho koko! Uwo yari umwe muri twe kandi yari yaratorewe uyu murimo wacu. Koko rero, ni ko byanditswe no mu gitabo cya Zaburi ngo ngo ‘Umurimo we uzahabwe undi’. 

None rero, hari abagabo twagendanye igihe cyose Nyagasani Yezu yari kumwe na twe, uhereye kuri batisimu ya Yohani ukageza ku munsi atuvanywemo. Ni ngombwa rero ko umwe muri bo yafatanya natwe kuba umuhamya w’izuka rya Yezu.»

Nuko bazana babiri muri bo; umwe akaba Yozefu witwaga Barisaba, wari waranahimbwe ‘Ntungane’, undi akaba Matiyasi. Hanyuma basenga bagira bati «Nyagasani, wowe uzi imitima ya bose, garagaza muri aba bombi uwo wihitiyemo, kugira ngo ahabwe umwanya mu murimo wa gitumwa Yuda yaretse, akajya ahamukwiye.» Nuko bakora ubufindo maze bwerekana Matiyasi, guhera ubwo abarwa hamwe n’Intumwa cumi n’imwe.

Zaburi ya 112 (113), 1-2, 3-4, 5-6, 7-8

Alleluya! 

Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo,

maze musingize izina ry’Uhoraho!

Izina ry’Uhoraho nirisingizwe,

ubu ngubu n’iteka ryose!

Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga,

nihasingizwe izina ry’Uhoraho!

 

Uhoraho asumba kure amahanga yose,

n’ikuzo rye rigasumba ijuru.

Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu,

we utetse ijabiro hejuru iyo gihera,

maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye?

 

Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,

akavana umutindi mu cyavu,

kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,

abakomeye bo mu muryango we.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 15,9-17

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati « Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe. Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere. Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze. Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose. Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibahe. Icyo mbategetse ni uko mukundana.

Publié le