Amasomo Matagatifu, ku wa 2, XXX, A, 31/10/2017

Kuwa 31/10/2017 : Gusoza  ukwezi kwa Rozari

ISOMO RYA MBERE

 Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma   (Rom 8, 18-25)

 Bavandimwe, 18nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. 19Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana : 20n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. 21Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke, maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana. 22Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. 23Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura, turaganyira mu mutima dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu. 24Koko rero twarakijijwe mu bwizere ; nyamara kureba ibyo wizeraga ntibiba bikiri ukwizera. Iyo umuntu yirebera aba acyizeye iki kindi? 25Niba rero twizeye icyo tutareba ubu ngubu, twihanganiye kugitegereza. 

 Iryo ni Ijambo ry’Imana 

 ZABURI: Zab 126 (125), 1-2ab, 2cd-3, 4-5, 6

 Inyik/ Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza, ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo.

 Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,

twabanje kugira ngo turi mu nzozi !

Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

 Nuko mu mahanga bakavuga bati

« Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza !»

Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,

ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo !

 Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago, 

ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu ; 

ni koko, umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

 Uko agiye, agenda arira,

yitwaje ikibibiro cy’imbuto;

yagaruka, akaza yishimye,

yikoreye imiba y’umusaruro.

 IBANGONDIRMBO RIBANZIRIZA IVANJlLI   (Mt 11, 25)

 Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, 

kuko wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma y’iiuru.

Alleluya.

 IVANJILI

 + Luka   (Lk 13, 18-21)

 Muri icyo gihe, 18Yezu aravuga ati « Ingoma y’Imana imeze ite ? Nayigereranya n’iki ? 19Imeze nk’akabuto ka sinapisi umuntu yagiye gutera mu murima we, karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo. » 20Arongera ati «Ingoma y’Imana nayigereranya n’iki ? 21Imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbiye.» 

 Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho