Amasomo matagatifu, ku wa 5, VII, gisanzwe: Mwene Siraki 6,5-17

Amasomo yo ku wa gatanu – Icyumweru cya 7 gisanzwe

[wptab name=’Isomo: Mwene Siraki 6′]

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 6,5-17

Nyir’imvugo nziza agwiza incuti,

kandi ijambo rinyuze umutima ryongera urugwiro.

Jya ugirana umubano n’abantu benshi,

naho uzakugira inama, uzafate umwe ku gihumbi.

Nushaka kugira umuntu incuti, jya ubanza umugerageze,

kandi ntukihutire kumwimariramo.

Koko rero, hari ukubera incuti mu byishimo,

amakuba yaza, akakwigarika.

Hari n’ubwo uwari incuti ahinduka umwanzi,

akakumenera ibanga rikagukoza isoni.

Hari n’undi ukubera incuti mugasangira utwawe,

maze amakuba yaza, akakwitarura.

Iyo ukungahaye, akwiyegurira wese,

akisanzurana n’abagaragu bawe,

ariko iyo uguye, arakurwanya,

akirinda ko muhuza amaso.

Jya ugendera kure abanzi bawe,

kandi witondere n’incuti zawe.

Incuti y’indahemuka ni ubuhungiro buhamye,

uyibonye aba yaronse umukiro.

Incuti y’indahemuka nta cyo wayinganya

kandi nta munzani wapima akamaro kayo.

Incuti y’indahemuka ni nk’umuti ubeshaho,

abatinya Uhoraho bazayibona.

Utinya Uhoraho aba agize ubucuti bwiza,

kuko incuti izakubanira uko uyimereye.

 

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 118 (119)’]

Zaburi ya 118 (119),12.16, 18.27, 34-35

Uragasingizwa, Uhoraho!

Umenyeshe ugushaka kwawe.

Nzahimbazwa n’ugushaka kwawe,

noye kuzibagirwa ijambo ryawe.

 

Mpumura amaso maze nzirebere

ibyiza by’amategeko yawe.

Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe,

kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.

 

Umpe ubwenge, kugira ngo nkomeze amategeko yawe,

maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.

Unkomeze mu nzira y’amatangazo yawe,

kuko ari yo anezereje.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le