Amasomo ku wa Gatandatu w’icyumweru cya 22 A
Kuwa 9/9/2017
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi (Kol 1, 21-23)
Bavandimwe, 21namwe ubwanyu kera mwari mwaraciye ukubiri n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi, 22none ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we akabapfira kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa imbere yayo. 23Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri munsi y’ijuru, ari na yo jye Pawulo ndahwema kuruhira.
Iryo ni Ijambo ry’Imana ZABURI (Zab 54 (53), 3-4, 6.8) Inyik/ Nyagasani ni We umbereye ikiramiro ! Mana yanjye, girira izina ryawe maze untabare; koresha ububasha bwawe maze undenganure !
Rwose Mana yanjye, umva isengesho ryanjye, utege amatwi amagambo nkubwira ! None Imana ni yo intabaye, Nyagasani ni we wenyine umbereye ikiramiro ! Nzagutura ibitambo mbikuye ku mutima ; Uhoraho, nzasingiza izina ryawe kuko ryuje ineza ! IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 14, 6.9) Alleluya Allelluya. Yezu, Mwana w’Imana, uri Inzira, n’Ukuri n’Ubugingo : ukwemera aba yamenye Imana Data. Alleluya.
IVANJILI + Luka (Lk 6,1-5)
Muri icyo gihe, 1ku munsi umwe w’isabato Yezu anyura mu mirima yeze, abigishwa be bamamfuza amahundo y’ingano, bayavungira mu ntoki barazirya. 2Abafarizayi bamwe baravuga bati «Ni iki gituma mukora ibibujijwe ku isabato ?» 3Yezu arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje igihe yari ashonje we n’abo bari kumwe ? 4Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana agafata imigati y’umumuriko akayiryaho, akayihaho n’abo bari kumwe, kandi yari igenewe abaherezabitambo bonyine? » 5Nuko yungamo ati « Umwana w’umuntu ni we mugenga w’isabato.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu