Amasomo matagatifu, ku ya 25 Werurwe

Amasomo matagatifu, ku munsi Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana

[wptab name=’Isomo rya 1: Izayi 7′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 7,10-14

Uhoraho arongera abwira Akhazi, ati «Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» Nuko Izayi aravuga ati

«Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi!

Mbese ntibibahagije kunaniza abantu,

kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye?

Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso:

Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu,

maze akazamwita Emanuweli.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 39(40)’]

Zaburi ya 39(40), 7-11

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,

ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;

ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,

ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!

Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.

Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,

maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»

 

Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;

ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,

sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.

Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye,

namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho,

sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari.

[/wptab]

[wptab name=’Abahebureyi 10′]

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 10,4-10

Koko rero nta kuntu amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya ashobora kuvanaho ibyaha. Ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi, yavuze ati «Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri.Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; nuko ndavuga nti ‘Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe’.» Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko! Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.»Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le