Amasomo matagatifu, Ku wa kane mutagatifu

Amasomo yo ku wa Kane Mutagatifu

[wptab name=’Isomo rya 1: Iyimukamisiri 12′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 12,1-8.11-14

Uhoraho abwira Abramu ati «Wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, uzaba umunyamugisha. Abazakuvuga neza, nzabaha umugisha; uzagutuka nzamuvuma. Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.» Nuko Abramu aragenda, agenza uko Uhoraho yamubwiye, na Loti barajyana. Abramu yimuka mu mugi wa Harani; yari ageze mu kigero cy’imyaka mirongo irindwi n’itanu. Abramu ahagurukana n’umugore we Sarayi, na Loti umuhungu wa mwene se, hamwe n’ibintu byose bari batunze, n’abagaragu bose bari barahakiye i Harani; bagenda berekeza mu gihugu cya Kanahani. Nuko bagera mu gihugu cya Kanahani. Abramu yambukiranya igihugu cyose, agera ahantu hitwa Sikemu, ku giti cy’umushishi wa More. Abakanahani bari bagituye muri icyo gihugu. Uhoraho abonekera Abramu, aramubwira ati «Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.» Aho ngaho Abramu ahubaka urutambiro, arwubakira Uhoraho wari wamubonekeye. Ahavuye, ajya ku musozi uri iburasirazuba bwa Beteli. Nuko ashinga ihema rye hagati ya Beteli iburengerazuba, na Hayi mu burasirazuba. Aho ni ho yubakiye urutambiro Uhoraho, maze ahambariza izina rye. Igihe agiye kugera mu Misiri abwira umugore we Sarayi, ati «Dore, uri umugore mwiza mu maso, ufite uburanga. Abanyamisiri nibakubona bazavuga bati ‘Uriya ni umugore we!’ Jyewe bazanyica, wowe bakureke ubeho. Ndabigusabye, uravuge ko uri mushiki wanjye, kugira ngo bamfate neza kubera wowe; mbone no gukiza amagara yanjye, mbikesha wowe.» Koko rero Abramu ageze mu Misiri, Abanyamisiri basanga umugore we ari mwiza byahebuje.

[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 115 (116)’]

Zaburi ya 115 (116), 12-13, 15-18

R/ Haragasingizwa inkongoro n’umugati, bibeshaho umuryango wawe. 

 

Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,

rwose nzabimwitura nte?

Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

 

Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be!

None rero Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,

Maze umbohora ku ngoyi!

 

Nzagutura igitambo cy’ishimwe,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: 1 Korinti 11′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti  11, 23-26

Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho : Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.» Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le