Amasomo yo ku cyumweru cya 25 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1:Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 55, 6-9

Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa,
nimumwiyambaze igihe akiri hafi.
Umugome nareke inzira ye,
n’umugiranabi areke ibitekerezo bye.
Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze,
ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi.
Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye,
n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi,
ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu,
n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu.

 

Zaburi 144(145), 2-3, 8-9, 17-18

Buri munsi nzagusingiza,
nogeze izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho ni igihangange,
akaba rwose akwiriye gusingizwa;
ubwamamare bwe ntibugereranywa.
Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,
atinda kurakara kandi akagira urugwiro.
Uhoraho agirira bose ibambe,
maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,
akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,
hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.
 

Isomo rya 2: Ibaruwa ya 1, 20c-24.27a

Bavandimwe, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye. Koko rero, Kristu ni we bugingo bwanjye ndetse gupfa byambera urwunguko. Niba ariko gukomeza kubaho muri uyu mubiri byatuma nkora umurimo w’ingirakamaro, simbona icyo nahitamo . . . Ndagirijwe impande zombi: nifuzaga kwigendera ngo mbane na Kristu, kuko ari byo birushijeho kuba byiza; ariko gukomeza kubaho mu mubiri ni cyo mukeneye. Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu.

Ivanjili Mutagatifu Matayo 20,1-16

Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu. Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye. Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga. Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’ Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku ya cyenda, abigenza kwa kundi. Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze, arababwira ati ‘Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora?’ Barasubiza bati ’Ni uko nta waturaritse.’ Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’
Bugorobye, nyir’imizabibu abwira umuhingisha, ati ‘Hamagara abakozi, ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’ Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa idenari. Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe. Bayakira binubira nyir’umurima, bati Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba.’ We rero asubiza umwe muri bo, ati ‘Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho; si idenari imwe twasezeranye? Fata ikiri icyawe, maze wigendere. Jye nshatse guha uwaje nyuma nk’icyo nguhaye. Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza?’
Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma
Publié le