Amasomo , Ubutatu Butagatifu, C:

Amasomo ya Misa – Ku munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, Umwaka C

[wptab name=’Isomo rya 1: Imigani 8′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Imigani 8,22-31

Nimwumve ibyo Ubuhanga butangaza : “Uhoraho ni jye yahereyeho arema, mbanziriza ibindi yahanze byose. Nimitswe kuva kera na kare, kuva mu ntangiriro mbere y’uko isi ibaho. Igihe amazi magari yari atarabaho, n’amasoko adudubiza atararemwa, jyewe nari naravutse. Igihe imisozi n’utununga byari bitarashingwa, jyewe nari naravutse. Nariho mbere y’uko arema isi, hamwe n’ubutaka n’ibiyigize byose. Igihe yahangaga ijuru, agaca uruziga rw’ikirere hejuru y’amazi magari, nari mpari. Igihe yakoranyaga ibicu byo mu kirere, n’amasoko yo mu nsi y’isi akuzura amazi, igihe yategekaga inyanja kutarenga inkombe yayo, akanatera imbago z’urugabaniro rw’isi, ubwo nari iruhande rwe nk’umwana ukunzwe, ngahora mushimisha buri munsi, simpweme kumukina imbere no kwisanzura ku isi ye, kandi nezezwa no kuba mu bantu.”  [/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 8′]

Zaburi ya 8,4-5, 6-7, 8-9

R/Uhoraho, Mutegetsi wacu,

mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose !

 

Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,

nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,

ndibaza nti “Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka ?

Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho ?”

 

Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana ;

umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,

umugira umwami w’ibyo waremye,

umwegurira byose ngo abitegeke :

 

Amatungo yose, amaremare n’amagufi,

ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,

inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,

hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Abanyaroma 5′]

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma 5,1-5

Bavandimwe, ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana muri Yezu Kristu Umwami wacu. Ku bwe twashyikiriye mu kwemera iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana. Si ibyo byonyine, twiratana ndetse n’ibitotezo, kuko tuzi ko ibitotezo bitera kwihangana, ukwihangana kugatera kudahemuka, ukudahemuka na ko kugatera kwizera, ukwizera ntigutamaze, kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le