Amasomo yo ku wa Gatanu – Umutima Mutagatifu wa Yezu

[wptab name=’Isomo rya 1: Ivug 7′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko 7,6-11

Kuko wowe uri umuryango weguriwe Uhoraho Imana yawe; ni wowe Uhoraho Imana yawe yitoreye, kugira ngo mu miryango yose iri ku isi umubere umuryango w’umwihariko. Niba Uhoraho yarabitayeho akabatora, si uko wenda mwari benshi kurusha indi miryango, kuko ari mwe bake cyane mu miryango yose. Ahubwo niba Uhoraho yarabimuye iyo mwari muri abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe, akababohora mu nzu y’ubucakara, mu maboko ya Farawo umwami wa Misiri, ni ukubera ko Uhoraho abakunda kandi agakomera ku ndahiro yagiriye abasokuruza banyu. Uzamenye ko Uhoraho Imana yawe ari we Mana, Imana nyakuri; akomereza Isezerano rye n’ubudahemuka bwe abamukunda kandi bagakurikiza amategeko ye, akabibagirira mu bisekuru igihumbi. Nyamara yitura ako kanya umwanga wese, akamukuraho: ntatindiganyiriza umwanga, amwitura ako kanya.Uzite ku mategeko, n’amabwiriza n’imigenzo ngutegetse uyu munsi ngo ujye ubikurikiza.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 102(103)’]

Zaburi ya 102(103), 1-2, 3-4, 6-7, 8.13

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!
We ubabarira ibicumuro byawe byose,
akakuvura indwara zawe zose;
we warura ubugingo bwawe mu mva,
akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;
Uhoraho akoresha ubutabera,
akarenganura abapfukiranwa bose.
Yamenyesheje Musa imigambi ye,
n’abana ba Israheli abagaragariza ibigwi bye.
Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,
atinda kurakara, kandi akagira ibambe.
Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,

ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: 1Yohani 4′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 ya Yohani 4,7-16

Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo. Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu.

Nkoramutima zanjye, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. Nta muntu wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe. Aho tumenyera ko turi mu Mana, na Yo ikatubamo, ni uko yaduhaye kuri Roho wayo. Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi. Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’Imana, Imana imuturamo, na we akayituramo. Twebwe, twamenye urukundo Imana yatugaragarije, kandi turarwemera. Imana ni urukundo: umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le