[wptab name=’Isomo: Abanyefezi 2′]
Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 2,19-22
Bavandimwe, nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana. Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 116 (117)’]
Zaburi ya 116 (117),1,2
R/Uhoraho nasingizwe hose
Alleluya!
Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho,
miryango mwese, mumwamamaze;
kuko urukundo adukunda rutagira urugero,
n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka!
[/wptab]
[end_wptabset]