Amasomo ya Misa; Isakaramentu Ritagatifu, Umwaka C

Amasomo ya Misa – Isakaramentu Ritagatifu, Umwaka C

[wptab name=’Isomo rya 1:Intangiriro 14′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 14,18-20

Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi; yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose. Asabira Abramu umugisha avuga ati

«Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose

yaremye ijuru n’isi!

Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose

yashyize abanzi bawe mu maboko yawe!»

Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 109 (110)’]

Zaburi y’ 109 (110), 1,2,3,4

R/ Umukiza ni Umwami n’Umuherezabitambo

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye,

ati «Icara iburyo bwanjye,

kugeza igihe abanzi bawe mbagira

umusego w’ibirenge byawe!»

Inkoni yawe y’ubutegetsi, yuje ububasha,

Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni:

«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!

Wahawe ubutware kuva ukivuka,

wimikirwa ku misozi mitagatifu;

mbese nk’urume rutonda mu museke,

uko ni ko nakwibyariye!»

 

Uhoraho yarabirahiriye,

kandi ntazisubiraho na gato,

ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose,

ku buryo bwa Malekisedeki.»

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: 1 Korinti 11′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye abanyakorinti 11,23-26

Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho : Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.» Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le