Amasomo ya Misa – Ku cyumweru cya 10 gisanzwe, C
[wptab name=’Isomo rya 1: 1 Bami 17′]
Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami 17,17-24
Nyuma y’ibyo, dore icyabaye: umwana w’uwo mugore nyir’urugo yararwaye. Indwara ye irakomera ku buryo yamuhitanye. Umugore abwira Eliya, ati «Mpfa iki nawe, muntu w’Imana? Ese wazanywe iwanjye no kwibutsa Imana icyaha cyanjye, ngo wicishe umwana wanjye?» Eliya aramusubiza ati «Mpa umwana wawe!» Amumukura mu gituza, aramufata amujyana mu nzu yo hejuru yararagamo, amuryamisha ku buriri bwe. Hanyuma atakambira Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana yanjye, ese urashaka kugirira nabi uyu mupfakazi wancumbikiye, umwicira umwana?» Eliya arambarara gatatu hejuru y’umwana, maze atakambira Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana yanjye, umwuka w’uyu mwana numugarukemo!» Uhoraho yumva ijwi rya Eliya, maze umwuka w’umwana umugarukamo, asubirana ubuzima. Eliya afata umwana, amukura mu nzu yo hejuru aramumanukana amuhereza nyina. Eliya aravuga ati «Dore umwana wawe, ni muzima.» Umugore abwira Eliya, ati «Yego, noneho ubu menye ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ijambo ry’Uhoraho uvuga ari ukuri.»[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 29 (30)’]
Zaburi ya 29 (30),3-4, 5-6ab, 6cd.12, 13
R/Ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe.
Uhoraho Mana yanjye, naragutakiye maze urankiza ;
Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,
maze ungarurira kure nenda gupfa.
Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,
mumwogeze muririmba ubutungane bwe ;
kuko uburakari bwe butamara akanya,
naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka.
Ijoro ryose riba amarira gusa,
ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.
Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,
ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori.
Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza,
Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.
[/wptab]
[wptab name=’Isomo rya 2: Abanyagalati 1′]
Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati 1,11-19
Mbibamenyeshe rero, bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu, si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije: ni Yezu Kristu wayimpishuriye.
[/wptab]
[end_wptabset]