Amasomo ya Misa, ku cyumweru cya 20 C, gisanzwe

[wptab name=’Isomo rya 1: Yeremiya 38′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya 38,4-6.8-10

Nuko abo batware babwira umwami, bati «Uyu muntu akwiye kwicwa, kuko iyo avuga amagambo ameze atya, mu by’ukuri aba aca intege abantu bose, n’ingabo zisigaye muri uyu mugi. Koko kandi, uyu muntu nta bwo ashakira rubanda amahoro, ahubwo arabashakira amakuba!» Umwami Sedekiya arabasubiza ati «Dore nguwo ari mu maboko yanyu; umwami nta cyo ari bubatware.» Ubwo bafata Yeremiya, bamujugunya mu iriba ry’igikomangoma Malikiyahu ryari mu gikari cy’inzu y’imbohe, bamumanurisha imigozi. Muri iryo riba nta mazi yari akirimo, ahubwo hari huzuyemo isayo. Yeremiya rero arigita muri iyo sayo. Ebedi Meleki ava ibwami, asanga umwami, aramubwira ati «Mwami, mutegetsi wanjye, ibyo bariya bantu bakoreye umuhanuzi Yeremiya ni ubugome; bamujugunye mu iriba, none agiye kugwa mu mwobo yishwe n’inzara, kuko nta mugati ukiboneka mu mugi.» Nuko umwami ategeka Ebedi Meleki w’Umunyakushi, ati «Fata abantu batatu, mujyane gukura umuhanuzi Yeremiya mu iriba atarapfa.»[/wptab]

[wptab name=’Zaburi 39 (40)’]

Zaburi ya 39 (40), 2, 3, 4, 18

Niringiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka;

nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye.
Ankura mu rwobo rukanganye,
ansayura mu nzarwe ndende;
arampagurutsa, ampagarika ku rutare,
ampa gushinga ibirindiro.
Yampaye guhanika indirimbo nshya,
ndirimbira Imana yacu ibisingizo biyikwiye.
Benshi bazabibona bayigirire igitinyiro,
maze bakurizeho kwiringira Uhoraho.
Jyeweho, ndi umukene n’indushyi,

ariko Uhoraho aranzirikana.
Koko, ni wowe muvunyi n’umukiza wanjye;
Mana yanjye, ntutinde kungoboka!

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Heb 12′]

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 12,1-4

Bavandimwe, natwe rero, ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana. Koko nimutekereze uwababajwe cyane n’abanyabyaha bari bamwibasiye, agira ngo imitima yanyu itazacogozwa n’ukwiheba. Ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le