Amasomo ya Misa – Ku cyumweru cya 6 cya Pasika, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 8, 5-8.14-17

Filipo aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu. Rubanda bashishikariraga n’umutima umwe inyigisho za Filipo, kuko bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi bakanabibona. Koko rero roho mbi zasohokaga mu bari bahanzweho zisakuza, ibimuga byinshi n’ibirema bigakira. Nuko muri uwo mugi haba ibyishimo byinshi. Intumwa zari i Yeruzalemu zimenye ko muri Samariya bakiriye ijambo ry’Imana, ziboherereza Petero na Yohani. Bagezeyo basabira Abanyasamariya kugira ngo bahabwe Roho Mutagatifu, kuko ari nta n’umwe muri bo yari yaramanukiyeho ; bakaba bari barabatijwe gusa mu izina rya Nyagasani Yezu. Nuko Petero na Yohani babaramburiraho ibiganza, maze bahabwa Roho Mutagatifu.

Zaburi ya 65(66), 1-3a, 4-5, 6-7a, 16.20

R/ Mahanga yose nimusingize Imana, nimurate Uhoraho !

Mahanga yose nimusigize Imana,

muririmbe ikuzo ry’izina ryayo,

muyikuze muvuga ibisingizo byayo.

Nimubwire Imana muti

«Mbega ibikorwa byawe ngo biratera ubwoba !»

 

Abatuye isi bose bapfukamye imbere yawe,

bakagucurangira baririmba izina ryawe !

Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,

yo abantu batinyira imyato.

 

Yahinduye inyanja ubutaka bwumutse,

n’uruzi barwambuka ku maguru rwakamye kare,

ni yo mpamvu tuyigirira ibirori.

Ku bubasha bwayo iraganje ubuziraherezo.

 

Abubaha Imana mwese nimuze mwumve,

mbatekerereze ibitangaza yankoreye.

Imana iragahora isingizwa,

yo itirengagije isengesho ryanjye,

cyangwa ngo ireke kungirira ubuntu.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya 1 ya Mutagatifu Petero Intumwa 3,15-18

Bavandimwe, nimwubahe Kristu mu mitima yanyu kuko ari We Nyagasani. Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese, uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu. Nyamara ariko mujye mubikorana ubugwaneza n’icyubahiro kandi mufite umutima utaryarya, kugira ngo nibanababeshyera, abasebya imigenzereze yanyu muri Kristu bazakorwe n’ikimwaro. Koko rero, icyaruta ni ukubabazwa mukora neza niba ari ko Imana ibishaka, aho kubabazwa mukora nabi. Koko rero Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho.

Publié le