Amasomo ya Misa, ku wa gatandatu [28 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 4′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 4, 13.16-18

Koko rero, nta bwo ari amategeko yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage, ahubwo ni ubutungane butangwa n’ukwemera. Ni yo mpamvu, ari ku bw’ukwemera isezerano ryabaye ihame, ritangwa ku buntu, rigenerwa urubyaro rwose, atari abishingikirije amategeko bonyine, ahubwo ndetse n’abishingikirije ukwemera kwa Abrahamu, we mubyeyi wacu twese, nk’uko byanditswe ngo «Nakugize sekuru w’amahanga menshi.» Yemeye Imana, Yo isubiza ubuzima abapfuye, igaha kubaho ibitariho. Yizeye ibidashoboka nyamara aremera, maze aba atyo umubyeyi w’amahanga menshi bikurikije rya jambo ngo «Dore uko urubyaro rwawe ruzangana.»

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 104 (105)’]

Zaburi ya 104 (105), 4a.6a.7, 8-9, 42-43

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,

ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

rya sezerano yagiranye na Abrahamu,

akarisubiriramo Izaki mu ndahiro,

Koko yibutse isezerano rye ritagatifu

yagiriye Abrahamu, umugaragu we!

Nuko yimura umuryango wishimye,

intore ze zisohokana urwamo rw’impundu.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le