Amasomo ya Misa – Ku wa gatandatu, Icyumweru cya 10 gisanzwe, giharwe
[wptab name=’Isomo: 2 Abanyakorinti 5′]
Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 5,14-21
Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya, iyo tuzirikanye ukuntu umwe yapfiriye bose, bikaba rero ko bose bapfuye. Kandi koko yapfiriye bose, kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza.
Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo. Bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya. Byose biva ku Mana, yo yiyunze natwe ikoresheje Kristu ; nyuma idushinga umurimo w’ubwiyunge. Uko biri kose, Imana ubwayo ni yo yiyunze n’ab’isi bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; nuko natwe idushinga ubutumwa bwo kubwira abantu ngo biyunge na Yo. Ubu rero duhagarariye Kristu, ku buryo Imana ubwayo ari yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu : Nimwemere mwiyunge n’Imana! Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw’Imana.
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 102 (103)’]
Zaburi ya 102 (103), 1-2,3-4,8-9,11-12
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!
We ubabarira ibicumuro byawe byose,
akakuvura indwara zawe zose;
we warura ubugingo bwawe mu mva,
akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.
Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,
atinda kurakara, kandi akagira ibambe.
Ntatongana ngo bishyire kera,
ntarwara inzika ubuziraherezo.
Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,
ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;
uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,
ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.
[/wptab]
[end_wptabset]