Amasomo ya Misa – Ku wa gatandatu, Icyumweru cya 11 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: 2 Abanyakorinti 12′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 12,1-10

Bavandimwe, mbese ni ngombwa kwirata? Ubanza ari nta cyo bimaze! Nyamara reka ngere ku ibonekerwa no ku byo nahishuriwe na Nyagasani. Hari umuntu nzi ku bwa Kristu, hashize imyaka cumi n’ine, – niba byari mu mubiri we, simbizi ; nita bitari mu mubiri we, jye simbizi ; Imana ni Yo ibizi -, uwo muntu rero yarajyanywe agezwa mu bushorishori bw’ijuru. Kandi nzi ko uwo muntu, – niba ari mu mubiri we, niba atari mu mubiri we simbizi; Imana ni yo ibizi -, uwo muntu yajyanywe mu ijuru maze ahumvira amagambo arengeje imivugirwe, umuntu ndetse adafitiye uruhusa rwo gusubiramo. Bene uwo muntu namwiratana koko, usibye ko jyewe nta kindi nziratana kitari intege nke zanjye. Rwose nshatse kwirata sinaba ndi umusazi, kuko naba mvuga ibiri ukuri; ariko na byo ndabyirinze, ngo hato batankekaho kuba nsumbye uko bambona cyangwa uko mvuga. Maze kugira ngo ibyo bintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri, ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita nirinde kwikuza. Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. Maze aransubiza ati « Ingabire yanjye iraguhagije ; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantege nke. » Ni ya mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. Bityo, mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye.

 

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 33 (34)’]

Zaburi ya 33 (34),8-9,10-11,12-13

R/Nimushishoze maze mwumve, ukuntu Uhoraho anogera umutima.

 

Umumalayika w’Uhoraho aca ingando

hafi y’abamutinya, akabagoboka.

Nimushishoze maze mwumve ukuntu Uhoraho anogera umutima ;

hahirwa umuntu abereye ubuhungiro !

 

Nimutinye Uhoraho mwebwe abo yitoreye,

kuko abamutinya nta cyo babura.

Abakire bageza aho bakena bagasonza,

Naho abashakashaka Uhoraho nta cyo babura.

 

Bana, nimuze muntege amatwi,

mureke mbigishe uko mutinya Uhoraho.

Ari hehe umuntu ukunda ubugingo,

Akifuza guhirwa mu buzima bwe bwose ?

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le