Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 21 gisanzwe, Umwaka A

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 1,26-31

Bavandimwe rero, mwebwe abatowe n’Imana, nimurebe uko muteye: murasanga ku bw’abantu nta bahanga benshi babarimo, nta n’ibihangange byinshi bibarimo, ndetse nta na benshi bafite amavuko y’ikirenga. Ahubwo rero ibyo abantu bita ibisazi, ni byo Imana yihitiyemo ngo irindagize abiyita abahanga; kandi ibinyantege nke ku bantu, ni byo Imana yitoreye ngo isuzuguze abanyamaboko; byongeye, abatagira amavuko b’insuzugurwa ni bo Imana yihitiyemo ngo ihindure ubusa abiyita imbonera; kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wikuza imbere y’Imana. Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu, we watubereye ku bw’Imana ubuhanga n’ubutungane, akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora. Mbese nk’uko byanditswe ngo «Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani

Zaburi ya 32(33),12-13, 18-19, 20-21

Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,

hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!

Uhoraho arebera mu bushorishori bw’ijuru,

akabona bene muntu bose.

Ahubwo ni Uhoraho uragira abamwubaha,

akita ku biringira impuhwe ze,

kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

Twebwe rero twizigiye Uhoraho;

ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.

Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho,

amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu.

Publié le