Amasomo ya Misa [Ku wa gatanu, 25 gisanzwe]

[wptab name=’Isomo: Hagayi 1′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Hagayi 15,1, 15b; 2, 1-9

Ubwo hari ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa gatandatu. Mu mwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa makumyabiri n’umwe w’ukwezi kwa karindwi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa umuhanuzi Hagayi, ngo «Bwira Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abasigaye bose b’umuryango, uti ‘Ni nde muri mwe uko mukiriho, wigeze kubona iyi Ngoro mu ikuzo ryayo rya kera? Ubu se bwo murabona imeze ite? Mu maso yanyu se, ntimeze nk’akantu k’ubusabusa? Noneho rero, uwo ni Uhoraho ubivuze, komera, Zorobabeli! Ukomere nawe, Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru! Mukomere namwe, rubanda mwese mutuye igihugu! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimutangire imirimo kuko ndi kumwe namwe, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Nk’uko nabibasezeranyije igihe mwavaga mu Misiri, umwuka wanjye uzaba uri rwagati muri mwe; ntimutinye!’ Koko rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Hasigaye igihe gito maze ngahubanganya ijuru n’isi, inyanja n’ubutaka. Nzahubanganya amahanga yose, ubukungu bwayo buzaze maze iyi Ngoro nyisendereze ikuzo, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Feza ni iyanjye, na zahabu ikaba iyanjye! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Ikuzo iyi Ngoro izagira mu minsi iri imbere rizasumba kure iryo yahoranye, ni ko Uhoraho avuze, kandi aha hantu nzahagwiza amahoro, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.»[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 42(43)’]

Zaburi ya 42(43), 1,2,3,4

Mana yanjye, ndenganura,

unkiranure n’inyoko y’abagomeramana;

maze unkize abahendanyi n’abagome.

Mana yanjye, ko ari wowe mfiteho ubuhungiro,

kuki usa n’uwanyihakanye?

Kuki nagomba kugenda nijimye,

umwanzi ansumbirije?

Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe,

bijye binyobora inzira,

maze bizangeze ku musozi wawe mutagatifu,

aho Ingoro yawe yubatse.

Ubwo nzegera urutambiro rw’Imana,

nsange Imana nkesha umunezero wose;

maze, Uhoraho Mana yanjye, ngusingize,

ngucurangira inanga.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le