Amasomo ya Misa, ku wa gatanu, icya 10, giharwe: 2 Korinti 4,7-15

Amasomo ya Misa – ku wa gatanu, icyumweru cya 10, gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: 2 Korinti 4′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 4,7-15

Ariko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse buturuka ku Mana, aho kutwitirirwa. Baraduhutaza hirya no hino, ariko ntidutembagara; turagirijwe, ariko tugatambuka; turaburagizwa, ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi, ariko ntiduheranwa. Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo n’ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu. N’ubwo turi bazima bwose, duhora tugabizwa urupfu, duhorwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri yacu y’impfabusa. Twebwe ariko urupfu ruratubungamo, naho muri mwe ubuzima ni bwose.

Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti«Naremeye, bintera kwamamaza», natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza. Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu, natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe. Ibyo byose ni mwe bigirirwa, kugira ngo musenderezwe ineza y’Imana, maze murusheho kuba benshi bashimira Imana, bayihesha ikuzo.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 115 (116)’]

Zaburi ya 115,10-11, 15-16ac, 17-18

Nagumanye icyizere, ndetse n’igihe navugaga nti

«Ndi umunyabyago bikabije!»

Namara kugera kure kubi, nkajya mvuga nti

«Abantu bose ni ababeshyi!»

Koko Uhoraho ababazwa

n’urupfu rw’abayoboke be!

None rero, Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,

maze umbohora ku ngoyi!

Nzagutura igitambo cy’ishimwe,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;

nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose,

mu ngombe z’Ingoro y’Uhoraho,

muri wowe nyirizina, Yeruzalemu!

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le