Amasomo ya Misa, Ku wa gatanu, Umutima Mutagatifu wa Yezu

Amasomo ya Misa – Umunsi mukuru w’Umutima wa Yezu, C

[wptab name=’Isomo rya 1: Ezekiyeli 34′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli 34,11-16

Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho. Uko umushumba yita ku matungo ye igihe aba ari hagati y’intama zibyagiye, nanjye ni ko nzita ku ntama zanjye, nzivane ahantu hose zatatanirijwe ku munsi w’ibihu n’umwijima. Koko, nzazivana mu gihugu zari zirimo, nzikoranye nzivanye mu bihugu by’amahanga, maze nzigarure ku butaka bwazo. Nzaziragira ku misozi ya Israheli, mu mibande no mu turere twose dutuwe tw’igihugu. Nzaziragira mu rwuri rutoshye, maze imisozi isumbya iyindi uburebure ya Israheli, ibe ikiraro cyazo. Ni ho zizaruhukira mu kiraro cyiza; zizarishe ubwatsi butoshye bwo ku misozi ya Israheli. Ni jye ubwanjye uziragirira intama zanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzejye nzazibyagiza ziruhuke. Nzashakashaka iyazimiye, ngarure iyari yatannye, iyakomeretse nyomore, naho iyari irwaye nyondore, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza nkomeze kuyitaho. Nzaziragira zose nkurikije ubutabera. [/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 22 (23)’]

Zaburi ya 22 (23),1-2ab, 2c-3, 4, 5, 6

Uhoraho ni we mushumba wanjye,
nta cyo nzabura!
Andagira mu rwuri rutoshye,
akanshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.
Anyobora inzira y’ubutungane,
abigiriye kubahiriza izina rye.

N’aho nanyura mu manga yijimye
nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,
inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

Imbere yanjye uhategura ameza,
abanzi banjye bareba,
ukansiga amavuta mu mutwe,
inkongoro yanjye ukayisendereza.

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,
mu gihe cyose nzaba nkiriho.
Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,
abe ari ho nibera iminsi yose.[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Abanyaroma 5′]

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma 5,5b-11

Bavandimwe, urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe. Koko rero igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe. Birakomeye ko hagira upfira intungane; sinzi niba hagira uwemera gupfira inyangamugayo. Imana rero yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha. None ubwo twagizwe intungane n’amaraso ye, tuzarokorwa na We uburakari ku buryo busumbijeho. Koko rero, niba twariyunze n’Imana mu rupfu rw’Umwana wayo kandi nyamara twari abanzi, ubwo twiyunze, tuzarokorwa mu buzima bwe ku buryo busumbijeho. Si n’ibyo ngibyo gusa: twishimiye Imana muri Yezu Kristu Umwami wacu, ari We ubu ngubu wadufashije kwiyunga.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le