Amasomo ya Misa, Ku wa gatanu, VII, Pasika: Ibyakozwe n’Intumwa 25,13-21

Amasomo yo ku wa gatanu – Icyumweru cya 7 cya Pasika

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n’Intumwa 25′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 25,13-21

Muri iyo minsi, umwami Agripa na Berenisa bagera i Kayizareya baje gusura umutware Fesito. Bahamaze igihe, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo agira ati « Hano hari umuntu Feligisi yasize mu buroko. Igihe nari i Yeruzalemu, abatware b’abahezezabitambo n’abakuru b’Abayahudi baramundegera, bansaba ko yakwicwa.Mbasubiza ko atari akamenyero ku Banyaroma gucira umuntu urubanza, nta we uhingutse ngo amushinje, na we abone umwanya wo kwiregura, ngo yiyezeho icyaha.Ubwo rero baje hano nanjye sinazarira, bukeye nicara mu rukiko mpamagaza uwo muntu. Abamuregaga baramukikiza, ariko ntibagira ikirego gikomeye na kimwe bahingutsa mu byo nakekaga. Ahubwo bafite ibyo bapfa byerekeye idini yabo, ariko ku buryo bw’umwihariko bagapfa umuntu witwa Yezu wapfuye, nyamara Pawulo akaba yemeza ko ari muzima. Mbonye ko ntashobora gukemura ibyo bibazo byabo, mbaza Pawulo niba yemera kujya i Yeruzalemu, ngo abe ari ho acirirwa urubanza ku byo bamuregaga. Ariko Pawulo arajurira, ashaka ko urubanza rwe rwarangizwa na Nyir’icyubahiro ; ubwo nanjye ntegeka ko bamurinda kugeza igihe nzamwohereza kwa Kayizari. »[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 102 (103)’]

Zaburi ya 102 (103),1-2, 11-12, 19-20ab

R/Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

N’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu !

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye !

 

Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya ;

uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,

ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

 

Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye,

maze ingoma ye ikagenga byose.

Nimusingize Uhoraho, bamalayika be mwese,

mwe ntwari z’indatwa, mwubahiriza ijambo rye.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le