Amasomo ya Misa ku wa gatanu w’icyumweru cya 15 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 11′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 11,10; 12, 1-14

Musa na Aroni bari bakoreye ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo, ariko Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, maze ntiyarekura Abayisraheli ngo bagende bave mu gihugu cye. Uhoraho abwira Musa na Aroni bari mu gihugu cya Misiri ati « Uku kwezi kuzababere intangiriro y’amezi, kuzabe ukwa mbere mu mezi y’umwaka wanyu. Nimubwire imbaga yose y’Abayisraheli muti ‘Ku munsi wa cumi w’uku kwezi, muzafate itungo rimwe muri buri muryango, itungo muri buri rugo. Niba urugo rurimo abantu bake kuri iryo tungo, bazarifatanye n’umuturanyi ubari hafi cyane, baringanize n’umubare w’abantu. Muzahitemo iryo tungo mukurikije icyo buri muntu ashobora kurya. Iryo tungo rizabe ridafite inenge, kandi ari isekurume imaze umwaka umwe. Muzaritoranye mu bana b’intama cyangwa mu bana b’ihene. Muzarigumane kugeza ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, maze ikoraniro ryose ry’imbaga y’Abayisraheli bazaribage mu mugoroba w’akabwibwi. Bazende ku maraso y’iryo tungo, bayasige ku nkomanizo z’imiryango no ku mitambiko y’inzugi z’amazu bazaririramo.« Bazarye inyama zaryo muri iryo joro. Bazazirye zokeje, bazirishe imigati idasembuye n’imboga zisharira. Ntimuzagire icyo murya cyazo ari kibisi cyangwa se cyatetswe mu mazi : byose bizabe byokeje gusa, ari umutwe, ari amaguru n’amara. Mugomba kuzaba mwarangije butaracya ; kandi nihagira ibisaguka, mu gitondo muzabitwike. Iryo tungo muzarirya mutya : muzabe mukenyeje umukoba, mwambaye inkweto mu birenge, mufite inkoni mu ntoki ; kandi muzarye mugira bwangu kuko ari Pasika y’Uhoraho. Muri iryo joro nzambukiranya igihugu cya Misiri, maze nice icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku bantu kugeza ku nyamaswa ; kandi n’ibigirwamana bya Misiri byose mbicire imanza. Ni jye Uhoraho! Amaraso azababera ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nzabona amaraso maze mbahiteho, mwoye kuzarimburwa igihe nzaba ndiho noreka igihugu cya Misiri. Uwo munsi uzababere urwibutso ; buri mwaka muzajye mukora urugendo rwo kujya gusingiza Uhoraho. Muzajye muhimbaza uwo munsi uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye.’ »

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 115(116)’]

Zaburi ya 115(116),12-13, 15-16ac, 17-18

Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,

rwose nzabimwitura nte ?

Nzashyira ejuruinkongoro y’umukiro,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

 

Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be !

None rero Uhoraho,

wagiriye ko ndi umugaragu wawe,

maze umbohora ku ngoyi !

 

Nzagutura igitambo cy’ishimwe,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho ;

nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le