Isomo ryo mu gitabo cya Yobu 9, 1-12.14-16
Yobu afata ijambo, agira ati
«Nzi neza ko ari uko bigenda,
none se umuntu yatsinda Imana ate?
Iyo ashatse kujya impaka na yo,
n’iyo yavuga kangahe, yo nta na rimwe imusubiza.
Mu banyabuhanga buhanitse no mu banyembaraga b’indahangarwa,
ni nde wigeze kuyihangara, hanyuma akayihonoka?
Ni yo yimura imisozi mu ibanga,
yarakara, ikayibirindura.
Ni yo iteza isi umutingito,
iyo ijegajeza inkingi zayo.
Ni yo itegeka izuba, ntirirase,
ikabuza n’inyenyeri kumurika.
Ni yo yonyine yahanze ikirere cy’ijuru,
igatambagira hejuru y’inyanja.
Ni yo yahanze inyenyeri, izishyira ahazigenewe,
maze izita amazina yazo.
Ni yo yaremye ibintu bikomeye, tudashobora gusobanukirwa,
irema n’ibindi bitangaje kandi bitabarika.
Iyo ihise iruhande rwanjye, sinyibona,
n’iyo inyitseseho, simbyumva.
Iramutse inyaze ikintu, ni nde wayikoma,
maze ngo agire ati ’Urakora ibiki?’
Jyewe se nashobora nte kwihandagaza ngo ndaburana,
ngo ndashaka ingingo zayitsinda.
Jyewe, n’iyo naba mvuga ukuri, bimariye iki kwiregura;
kandi ari yo Mucamanza wanjye, nkwiye gutakambira?
N’iyo nayihamagara ikaza,
si byo byanyemeza ko yakumva ijwi ryanjye.
Zaburi ya 87(88), 10bc-11, 12-13, 14-15
Uhoraho, ndagutabaza umunsi wose,
nteze ibiganza mbikwerekejeho.
Mbese abapfuye ni bo uzakorera ibitangaza?
Hari ubwo se baziyegura ngo bagusingize?
Mbese mu mva ni ho baratira impuhwe zawe,
cyangwa bakahavugira ubudahemuka bwawe?
Mbese mu mwijima hari icyo bazi ku bitangaza byawe,
cyangwa cy’ubutabera bwawe mu gihugu cy’abibagiranye?
Ariko jyewe, ndagutakira, Uhoraho,
kuva mu gitondo mba nakugejejeho isengesho ryanjye.
Uhoraho, ni iki cyatuma untererana,
ukampisha uruhanga rwawe?
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,57-62
Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu umwe aramubwira ati «Nzagukurikira aho uzajya hose.» Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we, ntagira aho arambika umutwe.»
Yezu abwira undi ati «Nkurikira.» We aramusubiza ati «Reka mbanze njye guhamba data.» Yezu aramubwira ati «Reka abapfu bahambe abapfu babo; naho wowe, genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.» Undi na we ati «Mwigisha, nzagukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo.» Yezu aramusubiza ati «Umuntu wese watangiye guhinga agasubiza amaso inyuma, uwo ntakwiye gukorera Ingoma y’Imana.»