Amasomo ya Misa, ku wa gatatu, Icyumweru cya 11 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: 2 Korinti 9′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 9,6-11

Bavandimwe, muramenye ko «Uwabibye ubusa, asarura ubusa, naho uwabibye byinshi agasarura byinshi!»

Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye. Imana ifite ububasha bwo kubasenderezaho ibyiza by’ubwoko bwose, kugira ngo muhorane ibya ngombwa igihe cyose no muri byose, mugasagura ndetse n’ibibafasha gukora ibikorwa byiza. Nk’uko byanditswe ngo «Yatanze ku buntu, akwiza abakene; ubutungane bwe buzahoraho iteka.»

Uha umuhinzi imbuto zo kubiba, akanamuha umugati wo kurya, azabaha namwe imbuto, azirumbure, kandi agwize umusaruro w’ubutungane bwanyu. Muzakungahazwa ku buryo bwose, bizatume mutanga mutizigamye maze imfashanyo tuzaba tubashyikirije, zitere benshi gushimira Imana.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 111 (112)’]

Zaburi ya 111 (112),1-2, 3-4, 5a.9

R/Hahirwa umuntu utinya Uhoraho! 

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,

Agahimbazwa n’amategeko ye !

Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,

ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

 

Ubukungu n’umunezero bibarizwa iwe,

n’ubutungane bwe buhoraho iteka.

Mu gihe cy’umwijima yaka nk’urumuri,

rumurikira abantu b’intagorama.

Koko impuhwe, ineza n’ubutungane ni byo bimuranga.

 

Hahirwa umuntu ugira impuhwe kandi akaguriza abandi,

agira ubuntu agaha abakene ataziganya ;

ubutungane bwe bugahoraho iteka,

akagendana isherna n’ubwemarare.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le