Amasomo ya Misa, ku wa kabiri – Icyumweru cya 11 gisanzwe, giharwe
[wptab name=’Isomo: 2 Abanyakorinti 8′]
Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 8,1-9
Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye Kiliziya zo muri Masedoniya. N’ubwo bari mu ruhuri rw’amagorwa y’ibigeragezo, hakubitiyeho ubukene bukabije, ariko kandi bari no mu byishimo byinshi, ibyo byabateye kugira ubuntu cyane. Nanjye ndahamya ko batanze ku bwende bwabo, ndetse birenze uko bashoboye. Ahubwo banyingingiraga kubareka ngo bagire uruhare ku mfashanyo yagenewe abatagatifujwe (bo muri Yudeya). Baritanze, biyegurira Imana natwe baratwiha, birenze ndetse uko twari tubyizeye, nk’uko Imana yabishatse. Ni cyo cyatumye nsaba Tito nshishikaye ngo akomeze iwanyu icyo gikorwa yabatangiyemo cyo kugira ubuntu.
Kandi ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu. Simbibahayemo itegeko, ahubwo ndabamenyesha imyifatire y’ahandi, mukurizeho kugaragaza ukuri k’urukundo rwanyu. Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe.[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 145 (146)’]
Zaburi ya 145 (146),2.10, 5-6ab, 6c-7, 8-9a
Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose,
ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.
Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,
akaba Imana yawe, Siyoni,
uko ibihe bigenda bisimburana iteka.
Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,
maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye!
We Muremyi w’ijuru n’isi,
inyanja n’ibiyirimo byose,
akaba mudahemuka iteka ryose,
akarenganura abapfa akarengane,
abashonji akabaha umugati.
Uhoraho abohora imfungwa,
Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,
Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,
Uhoraho agakunda ab’intungane.
Uhoraho arengera abavamahanga.
[/wptab]
[end_wptabset]