Amasomo ya Misa, ku wa kabiri w’icyumweru cya 14 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Intangiriro 32′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 32,23-32

Iryo joro Yakobo arahaguruka, ahagurukana n’abagore be uko ari babiri, n’abaja be uko ari babiri, ntiyasiga abana be cumi n’umwe; nuko yambuka umugezi wa Yaboki. Arabambutsa bose, yambutsa n’ibyo yari atunze byose. Yakobo asigara aho wenyine. Haza umugabo akirana na we, kugeza mu museke. Abonye ko adashoboye gutsinda Yakobo, amukora ku mutsi wo ku nyonga y’itako, igihe bari hasi ku butaka, itako rirakuka, rikuka bagikirana. Wa mugabo aramubwira ati «Ndekura ngende, dore umuseke urakebye.» Yakobo ati «Sinkurekura utampaye umugisha.»

Undi aramubaza ati «Witwa nde?» Ati «Nitwa Yakobo.» Undi ati «Ntibazongere kukwita Yakobo, ahubwo Israheli, kuko wakiranye n’Imana n’abantu, kandi ugatsinda.» Yakobo aramubwira ati «Ndakwinginze, mpishurira izina ryawe.» Undi ati «Izina ryanjye urarimbariza iki?» Nuko amuha umugisha, awumuhera aho ngaho. Aho hantu Yakobo ahita Penuweli (bisobanura ngo ‘Mu maso y’Imana’), agira ati «Kuko nahaboneye Imana mu maso, nkarenga nkabaho.»

Izuba ryarashe arenga Penuweli, agenda acumbagira itako.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 16 (17)’]

Zaburi ya 16 (17), 1a.2, 3, 4b-5, 7, 8b-15

Uhoraho, ndenganura!

Ba ari wowe uncira urubanza,

ijisho ryawe rirebe aho ukuri guherereye!

Wasuzumye umutima wanjye,

ungenzura nijoro, ndetse urangerageza,

ntiwagira ikibi unsangana:

ururimi rwanjye narurinze gucumura.

nakomeje kunyura mu nzira wategetse,

mpamya intambwe mu mayira yawe,

ibirenge byanjye ntibyadandabirana.

Garagaza impuhwe zawe zahebuje,

wowe ukiza abiringira ububasha bwawe,

bagahonoka batyo abahagurukiye kubarwanya.

umpishe mu gicucu cy’amababa yawe,

kure y’abanyarugomo banyaze ibyanjye,

n’abanzi gica bantangatanze impande zose.

Umutima wabo wapfukiranywe n’ibinure,

umunwa wabo ukavugana agasuzuguro.

Ngabo baransatiriye, none bamaze kungota;

bampozaho ijisho bashaka uko bangarika ku butaka.

Bameze nk’intare ikereye gushihagura,

mbese nk’igisimba kibunze mu bwihisho.

 Uhoraho, haguruka! Ubatere, ubahashye!

Inkota yawe ninkize umubisha!

Uhoraho, ukuboko kwawe nikubameneshe, bave mu bantu,

bacike mu bantu no ku isi.

Uwo ni wo mugabane ubagenewe muri ubu bugingo!

Inda yabo niyuzure ibyo wabazigamiye,

n’abahungu babo babiboneho babyijute,

basigarize n’abana babo bakiri ku ibere.

Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe;

ninkanguka, nzanyurwa n’uburanga bwawe.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le