Amasomo ya Misa – Ku wa kane, Icyumweru cya 10 gisanzwe, giharwe
[wptab name=’Isomo: 2 Korinti 3′]
Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 3,15-18; 4,1.3-6
Bavandimwe,mu by’ukuri, kugeza magingo aya, uko basoma ibya Musa, hari nk’igihu kibambitse ku mutima wabo. Uwo mubambiko uzavanwaho n’uko bagaruriye Nyagasani umutima wabo. Mu by’ukuri Nyagasani ni We Roho, kandi aho Roho wa Nyagasani ari, ni ho haba ubwisanzure. Nuko rero twebwe twese, abo uruhanga rudapfukiranye, turashashagira ikuzo rya Nyagasani, bigatuma tugira imisusire ye, mu ikuzo rigenda ryisumbura, ku bwa Nyagasani, ari we Roho.Ku mpuhwe zayo, Imana yatweguriye uwo murimo, bigatuma tudacika intege.Nyamara, niba Inkuru Nziza yacu yaba itumvikana, abatayumva ni aborama, n’abemeragato imana y’iyi si yahumye ubwenge, ku buryo batagerwaho n’umucyo w’Inkuru Nziza n’ububengerane bwa Kristu, We buranga nyakuri bw’Imana. Si twe twiyamamaza na gato, ahubwo twamamaza Nyagasani Yezu Kristu. Twebwe twiyiziho kuba abagaragu banyu, tubigiriye Yezu. Kuko Imana yivugiye iti «Urumuri nirwakire mu mwijima», ni Yo ubwayo yamurikiye mu mitima yacu, ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu.[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 84 (85)’]
Zaburi ya 84 (85),9ab-10, 11-12, 13-14
Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;
aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be.
Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,
kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.
Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
ubutabera n’amahoro birahoberana.
Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.
Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.
[/wptab]
[end_wptabset]